RURA
Kigali

John Legend n'umugore we bageze i Kigali- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2025 7:12
0


Umuririmbyi John Roger Stephens wamamaye mu muziki nka John Legend wegukanye Grammy Awards 12 ari kumwe n'umugore we Chrissy Teigen, yamaze kugera i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya Move Afrika cy'umuryango Global Citizen.



Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo 'All of Me' yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu tariki 21 Gashyantare 2025.

Ni ubwa mbere ageze mu Rwanda, ndetse yerekanaga ko yiteguye gutanga ibyishimo uko byagenda kose n'ubwo atigeze aganira n'itangazamakuru.

Uyu mugabo ategerejwe muri BK Arena, aho akorera igitaramo cye ku nshuro ya mbere ahuriramo na Bwiza ndetse na Dj Toxxyk.

Ni ku nshuro ya kabiri igitaramo cya Move Afrika kigiye kubera mu Rwanda, dore ko ari ho yabereye bwa mbere mu 2023.

Ubwo ibi bitaramo by'uruhererekane bya Move Afrika byabaga ku nshuro ya mbere Kendrick Lamar ni we waririmbye, mu gitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena tariki 6 Ukuboza 2023.

Kuri iyi nshuro, ibitaramo bya Move Afrika bizabera mu bihugu bibiri aribyo u Rwanda na Nigeria.

John Legend, watwaye Grammy Awards 12, arabanza gutaramira i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025 mbere yo gutaramira i Lagos muri Nigeria tariki 25 Gashyantare 2025.

Uyu muhanzi w'imyaka 46, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "All of Me," "Tonight," "On Time," n'izindi.

Move Afrika y’uyu mwaka, ishyize imbere ubuvugizi ku iterambere rirambye no kuzamuka mu bukungu, hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z’ubuzima muri Afurika.

Hamwe n’abafatanyabikorwa, Global Citizen izasaba Ibihugu by’Afurika kongera inkunga y’ubuzima bwo mu ngo, gushyira imbere ubuvuzi bw’ibanze, ubw’imibonano mpuzabitsina, hamwe n’ubuzima n’uburenganzira bw’imyororokere, kuzamura ishoramari ku isi mu ihagana n’ibibazo by’ubuzima, kandi no gufasha ibihugu mu kwishoboza mu gushyira igamba mu buzima.

Ntabwo ari ibyo gusa. Iyi Move Afrika izahuza abayobozi muri Leta n’abikorera, abafata byemezo, n’abafatanyabikorwa b’ingenzi kugirango bashyigikire impinduka za politiki zigamije gushyiraho imirimo no kuzamura urubyiruko gutanga umusanzu ku mugabane w’iterambere mu bukorikori.

Move Afrika ni umushinga watangijwe na Global Citizen ugamije gukemura ibibazo by’ubusumbane buri ku isi, binyuze mu guhanga akazi no gushyiraho amahirwe mu bucuruzi ku babyiruka ubu ku mugabane w’Afrika, ibyo bigakorwa binyuze mu ruhererekane rw’ibikorwa bya muzika bya buri mwaka.

Ibi bikorwa bya muzika bizakoreshwa mu kwerekana ibyiza by’Afurika ku isi, biteze imbere ishoramari mu baturage, bihuze abahanzi baho, abacuruzi, ibigo ndetse n’abakozi, kandi bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi n’amahugurwa mu kazi.

Mu kugaragaza ubuhangange buhanitse, Move Afrika, izaba icyitegererezo cy’ibindi bitaramo, itange ibyishimo by’akataraboneka ku bahanzi no ku bakunzi babo, igaragaze urwego rushya mu bitaramo by’uruhererekane, byongere ubwitabire ku bahanzi bo ku rwego rw’isi n’abo mu karere, binongere kandi ubushobozi bw’imijyi mu kwakira ibitaramo bikomeye mu karere.

Move Afrika izajya yongera umubare w’ibihugu igezamo ibitaramo by’uruhererekane buri mwaka, ku buryo bizaba byiyongereye ku mugabane w’Afurika mu myaka itanu iri imbere.

Abafatanyabikorwa ba Move Afrika barimo pgLang hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

John Legend usanzwe ari Umukinnyi wa filime, yamaze kugera i Kigali yitabiriye igitaramo cya Move Afrika cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025


John Legend yageze i Kigali ari kumwe n'umugore we Chrissy Teigen- Ni ubwa mbere bombi bageze mu Rwanda 


Hari imwe mu mizigo John Legend yazanye i Kigali, yabanje gushyira mu modoka 


John Legend ubwo yafunguraga Imodoka yitegura kwerekeza kuri Hotel yateguriwe, no gukora "Sound Check"


John Legend n'umugore we bafitanye abana bane

KANDA HANO UREBE UBWO JOHN LEGEND N'UMUGORE WE BAGERAGA I KIGALI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND